
Top Chef ni kamwe m’utubyiniro dukomeye ndetse dukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda nkuko bigaragarira amaso yabahasohokera buri munsi, Top chef ifite umwihariko mubijyanye n’imyidagaduro aho kuva kuwambere kujyeza kucyumweru baba babafitiye ababyinnyi babahanga baba batoranyijwe mubahanga mu rwanda na uganda bazi kubyina kurusha abandi,.
Akarusho Top chef ni akabari gafite umwihariko aho buri kucyumweru babazanira abahanzi batandukanye babastar hano mu Rwanda ndetse nabo hanze kugirango bataramire abantu baba barahasohokeye icyumweru cyose.
Top chef Bar iherereye nyabugogo mumugi wa Kigali usa nuwerekeza Kiruhura kano kabari kagira umwihariko utandukanye n’uwutundi tubari kuko buri mpera z’umwaka Top Chef ihemba abakiriya baba barahasohokeye cyane kurusha abandi (Abakiriya bimena) aho babategurira impano zitandukanye
Nkuko bisanzwe rero tariki 1-1-2019 top chef bar yahembye abakiriya bayo ibifuriza gutangira umwaka mushya twinjiyemo wa 2019 si abakiriya gusa bahembwe kuko hanahembwe ababyinnyi basanzwe ba Top Chef nabo babifuriza umwaka mushya banabashimira ko bakoranye neza umwaka wose wa 2018









529 total views, 1 views today