Tour du Rwanda :Rugg Timothy yegukanye agace ka Musanze -Karongi ,Samuel akomeza kuyobora (amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu hakinwaga agace ka 4 ka Tour du Rwanda 2018, ku ntera y’ibirometero (135.8km) kuva Musanze werekeza Karongi agace kaje kwegukanwa na Rugg Timothy akoresheje amasaha 3 iminota 31 n’amasegonda 25 gusa umunyarwanda Mugisha Samuel yagumanye umwenda w’umuhondo.

Isiganwa ryatangiye umunyarwanda Mugisha Samuel yambaye umwenda w’umuhondo ndetse n’abagenzi be bahize kumurinda akagumana uyu mwambaro w’umuhondo.

Isiganwa ryatangiriye imbere ya Stade Ubworoherane i Musanze aho mu birometero 10 bya mbere isiganwa ryari riyobowe na Favre Teylaz Benjamin, umusore ukinira Haute Savoi aho yari akurikiwe n’umunyakenya Kamau Joseph, gusa umunyangola Bruno Araujo yaje kubacaho agera kuri Station ya Mukamira ari imbere ahita ahabwa amanota ya mbere y’umuvuduko (sprint).

Kuva aha umunyamerika ukinira ikipe Embrace The World, Rugg Timothy yatwaye isiganwa aho yagenze ibirometero bigera kuri 75 asiga igikundi kimukurikiyeho iminota 4 n’amasegonda 25.

Ubwo hari hasigaye ibirometero 32 ngo abasiganwa bagere Karongi, Rugg Timothy yari amaze gusatirwa n’abanyarwanda 2 Ndayisenga Valens na Mugisha Samuel bari kumwe n’umunya Ethiopia, Haile Michael aho bari banagabanyije iminota yavuye kuri 4’25’’ igera kuri 2’20’’.

Baje kugera i Karongi n’ubundi Rugg Timothy ari we uri imbere ahita anegukana agace k’uyu munsi asize iminota 2 n’amasegonda 10 Hakiruwizeye Samuel wabaye uwa kabiri, asiga Munyaneza Didier wabaye uwa 3 iminota 2 n’amasegonda 24.

N’ubwo bitamugendekeye neza uyu munsi kuko yabaye uwa 8 asizwe na Rugg Timothy iminota 2 n’amasegonda 28,, Miugisha Samuel yagumanye umwenda w’umuhondo.

Ku munsi w’ejo abasiganwa bazahaguruka i Karongi berekeza mu karere ka Rubavu ahantu hazaba hangana n’ibirometero 95.1(95.1km).

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *