Tour Du Rwanda : Umuhanda wo Kwa mutwe wagoye benshi (Amafoto)

Umunya Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe yabigize umwuga ya Astana Pro Team ni we utwaye Tour du Rwanda 2019, isiganwa rimaze icyumweru ribera mu Rwanda dore ko ryatangiye tariki 24/2/2019. Contreras na we wa Astana Pro Team ni we watwaye agace ka Kigali-Kigali.

Merhawi Kudus utwaye Tour du Rwanda 2019 isiganwa rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, yari afite akazi katoroshye ko kurinda umwenda w’umuhondo (Yellow), umwenda yari arindishije amasegonda arindwi (7’) yamutandukanyaga na Taaramae Rein ukinira Directe Energie yo mu Bufaransa.

Inzira rusange isiganwa ryanyuzemo ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2019 ni: Murindi-Kuri 15-Kuri 12-Nyandungu-Ku cya Mutzug-Giposoroso-Prince-House-Sonatube-Rwandex-Gikondo Segem-Rwampara-Kuri 40-Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Kwa Mutwe-Onatracom-Sky Hotel-Apacope-Stastion Merez-Kinamba-Poids Lourd-Kanogo-Rugunga (LDK)-Rwampara-40-Tapis Rouge.

Gusa inzira yo kuri 40-Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Kwa Mutwe-Onatracom-Sky Hotel-Apacope-Stastion Merez-Kinamba-Poids Lourd-Kanogo-Rugunga (LDK)-Rwampara-40-Tapis Rouge bayikoze inshuro eshatu (3).

Amafoto:Nsanzabera Jean Paul

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *