
Mu gihugu cy’Ububiligi havumbuwe urusengero rudasanzwe rufite urukuta rwubakishizwe amagufwa y’abantu bapfuye.
Iki gikuta cyavumbuwe muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Bavo iherereye mu mujyi wa Gent. Ni kiriziya imaze imyaka irenga 500 yubatswe. Amagufwa yubatse kiriya gikuta ni ay’amatako y’abantu bakuze ndetse n’uduhanga twabo.
Impuguke zivuga ko ariya magufwa ashobora kuba yarakuwe mu mirima yo hanze y’iriya Kiliziya mbere yo kubakishwa, kugira ngo haboneke undi mwanya wo gushyinguramo abandi bantu.
Kiliziya ya Mutagatifu Bavo ruriya rukuta ruherereyemo, yubatswe mu kinyejana cya 17, gusa abahanga mu byasizwe n’amateka (anthropologists) bavuga ko yubatswe ariya magufwa amaze imyaka 200 ariho.
Janiek De Gryse wari uyoboye itsinda ry’abavumbuzi ba ruriya rukuta, yabwiye ikinyamakuru Belgian Times ko impamvu yo kubakisha ruriya rukuta amagufwa ifite aho ihuriye n’ukwizera kwa bamwe bavuga ko abapfuye bazazuka, bityo amagufwa akaba afatwa nk’igice gikomeye gishobora kugira uruhare runini mu izuka.
Ati” Ni yo mpamvu akenshi na kenshi inzu z’amabuye zubakwaga iruhande rw’amarimbi kugira ngo zizabikwemo uduhanga n’amagufwa maremare.”
Bariya bashakashatsi bagaragaza ko amagufwa akomeye nk’ayo ku maguru no mu mutwe ari yo yakoreshejwe hubakwa ruriya rukuta, ngo kuko ari yo umutekano wayo wari wizewe.
Ngo bahisemo kutifashisha amagufwa nk’ay’imbavu, ayo mu biganza cyangwa ay’abana, ngo kuko yashoboraga kuvunika vuba.