
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Muri iyi nama bimwe mu byaganiriwe harimo n”iserukiramuco rya “Iwacu Muzika ritegurwa na East African Promoters
Muri iyi haganiriwe ku byemezo byinshi aho buri Minisitiri yagiye yerekana gahunda minisiteri ye ifite aha niho Minisitiri w’umuco na Siporo Nyirasafari Esperance yamenyesheje guverinoma zimwe muri gahunda Minisiteri y’Umuco na siporo iri gutegura muri iyi minsi.
Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko Ku itariki ya 16 Kamena 2019 i Kigali hazabera ku nshuro ya 15 isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro
Kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nyakanga 2019, hateganijwe imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera mu turere twa Huye, Rubavu no mu Mujyi wa Kigali;
Irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro ryatangiye ku itariki ya 4 Kamena 2019, imikino ya nyuma ikaba iteganyijwe ku itariki ya 4 Nyakanga 2019.
Yanavuze ko ku bufatanye na East Africa Promoters Minisiteri y’umuco na Siporo barimo gutegura iserukiramuco ryitwa Iwacu Muzika ku nshuro ya mbere muri 2019. Iri serukiramuco ngarukamwaka rizabera mu Ntara 4 zigize Igihugu cyacu no mu Mujyi wa Kigali.
Byitezwe ko iri serukiramuco rizatangira tariki 22 Kamena 2019 rigahera mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru rikazakomereza mu turere nka Rubavu, Huye, Ngoma ndetse no mu mujyi wa Kigali ahazabera igitaramo cya nyuma cy’iri serukiramuco.
Mushyoma Joseph yadutangarije ko nyuma yo kumva imyanzuro y’Inama y’abaminisitiri ku serukiramuco rigiye kuba bwa mbere.
Yaboneyeho gushimira abaterankunga banyuranye bahise bumva vuba iki gikorwa ndetse bakagishyigikira. Yashimiye by’umwihariko Bralirwa Ibinyujije mu kinyobwa cya Primus Radiant, NECDP kimwe n’abandi baterankunga bafashije EAP muri iki gikorwa.