
Ubuzima bw’umukinnyi wa Filme muri Tanzania Mzee Majuto buri hagati yo gupfa no gukira nyuma yo gukira iyi nshuro yongeye kugezwa mu bitaro by’ahitwa (ICU) Muhimbili.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Bongo 5 cyaganiriye n’umuyobozi w’ibitaro Muhimbili, Aminiel Aligaesha yemeza ko uyu musaza arwaye ndetse arembye gusa ngo baracyamuvura
Ni kunshuro ya kabiri Mzee Majuto ajyanywe mu bitaro nyuma yo kuvanwa mu Buhinde amze kubagwa ndetse hakabikwa urupfu rwe.Inkuru y’urupfu rwa Majuto rwaravuzwe cyane abakunzi be barababara bitangazwa no mu bitangazamakuru ariko birangira aya makuru abeshyuwe ko ari muzima.
Mzee Majuto Biography. Mzee Majuto ubusanzwe yitwa Amri Athuman yavutse mu mwaka wa 1948 ahitwa Tanga muri Tanzania.Abenshi bamuzi mu gukina filme zisetsa comedian na film zisanzwe arazandika akanayobora abazikina.
Mzee Majuto yanasuwe na Perezida wa Tanzania