
Ku wa gatandatu tariki ya 20 ukwakira 2018 I Nyamirambo kuri mirongo ine ahahoze hari akabyiniro ka Discovery habereye ibirori bya abambaye umweru.
Ibyo birori byari byitabiriwe n’abantu benshi harimo abahanzi , abanyamideli ndetse n’abanyamakuru batari bakeya aho wabonaga abantu bose bizihiwe aho byabyinaga umuzki utandukanye bagezwagaho n’itisnda ry’abadj batandukanye ba hano mu mugi wa Kigali rizwi nka Next Step
Mu kiganiro na Dj Bob umwe mubateguye ibyo birori yatubwiye ko babaikoze kugira bahuze inshuti zitandukanye kandi bifuza nanone kumenyekanisha ako kabyiniro kamze igihe gito gafunguye .
Umwe mu bakobwa bari bitabiriye ibyo birori we yadutangarije yuko ibirori bya abambaye umweru bikunzwe cyane muri ino minsi hano akab ariyo nawe yanze gucikanwa kaba yabyitabiriye ahubwo yasabye abategura ibirori nkibyo kujya babikora kenshi kuko bihuza abantu bagasabana .
Umuhanzikazi Ange Mutsu niwe waririmbiye bari bitabiriye ibyo birori mw’ijwi ryiza uyu mukobwa ukunzwe cyane kubera kuririmba Karaoke mu tubyiniro twinshi twa hano mu mugi wa Kigali yashimishije abarahokugeza mu masaha akuze cyane
Amafoto : Nsanzabera Jean Paul
www.kigalihit.rw