Uganda: Abakobwa bateye nk’ibisabo bagiye kwifashishwa gukurura ba mukerarugendo

Ibyo bibaye nyuma yaho ikinyamakuru cyigenga cya Uganda Daily Monitor cyanditse kivuga ko Minsitiri ushinzwe ubucyerarugendo muri Uganda, Godfrey Kiwanda, yatangaje uwo mugambi – avuga ko hazaba n’irushanwa ry’ibibuno “Miss Curvy Uganda” – mu nama n’ibigo by’itangazamakuru yabareye i Kampala ku wa Kabiri.

Ku bw’ico kinyamakuru uwo mmu minisitiri yagize ati: “dufite abagore beza baryoshye kureba. Kubera iki tutakoresha abo bantu mu kuzamura igice cy’ubukerarugendo?”

Ukunda gutegura irushanwa ry’ubwiza Ann Mungoma avuga ko ri rushanwa ni riramuka ribaye “rizashyira ahagaragara ubwiza bw’umugore w’umunyafrika” ko bizaba ari “amahirwe atari bwaboneke yo gatuma abakobwa berekana ibibuno byabo n’ubwenge bafite”.

Uwa mbere azatoranwa mu kwezi kwa Gatandatu.

Inyuma yayo makuru, abantu benshi bagize icyo babivugaho mu biciye kuri Twitter:

Uwa mbere yatangajwe n’ukuntu abakobwa bashaka gufatwa nk’inyamaswa  zisurwa n’abakerarugendo:

Undi nawe ati: “mu giye kwambura abakobwa uburenganzira bwabo. Ahubwo bakwiye kurindwa no gukundwa”.

Undi nawe asaba ko bakanenga minisitiri wazanye igitecyerezo cyo kwifashisha abakobwa mu gukurura ba mukerarugendo mu Gihugu.

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.