Uganda yirukanye abanyarwanda n’abarundi ibashinja kujyanayo Corona Virus

Abantu 35 barimo Abanyarwanda 32 n’Abarundi batatu, bashyizwe mu kato i Kagitumba mu Karere ka Nyagatare nyuma yo kwirukanwa muri Uganda.

Abaganiriye n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamajuru RBA, bavuze ko birukanwe muri Uganda kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ngo byabaye ngombwa ko banyura mu nzira zitemewe n’amategeko, bahinguka mu Karere ka Nyagatare, bijyanye n’uko ari yo mahitamo yonyine bari bafite, nyuma yo kwirukanwa n’abayobozi muri kiriya gihugu.

Umwe muri bo yagize ati ” Bari bari kutwirukana bavuga ngo tujye mu gihugu cyacu kubera icyorezo cya Coronavirus.”

Nyuma yo kugera mu Rwanda, abo bantu bahise bashyirwa mu kato kari mu ishuri rikuru rya Kagitumba riherereye mu Murenge wa Matimba, kugira ngo babanze gusuzumwa ko nta wanduye icyorezo cya Virusi ya Corona.

Bavuga ko ubuzima bw’akato babayemo ntacyo bubatwaye, ngo kuko babona ibyangombwa nkenerwa nk’ibyo kurya, ubuvuzi n’ibindi.

Akarere ka Nyagatare gafite imirenge 14 ihana imbibi b’ibihugu bya Uganda na Tanzania, bituma kaba ikiraro abenshi mu bava muri ibi bihugu bambukiraho baza mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Cyakora cyo mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’ingendo zitemewe n’amategeko muri iki gihe igihugu gihanganye na Coronavirus, Mushabe David Claude uyobora kariya karere avuga ko uduce twinshi abantu bambukiragaho twashyizweho abashinzwe umutekano, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwagira aho yamenera yinjira mu Rwanda akaba yinjiza icyorezo cya Coronavirus.

Uyu muyobozi kandi arasaba abaturage ba Nyagatare kumenya ko ari inshingano zabo mu kurwanya Coronavirus, binyuze mu gutanga amakuru mu gihe hari abantu bashya babonye mu duce batuyemo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda habarurwa abantu 50 banduye icyorezo cya Coronavirus.

Ni muri uru rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zikarishye zo guhangana na kiriya cyorezo, harimo gufunga imipaka yose y’igihugu, abakekwaho Coronavirus bo bagashyirwa mu kato k’iminsi 14.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *