
Mu gihe twitegura icyunamo hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa no gutegura abana kuko batangira kubona amakuru atandukanye no kwibaza ibibazo bitandukanye bitewe n’imyaka bafite. Mu kubategura icya mbere ni ukubaganiriza ubasobanurira impamvu yacyo.
Dore bimwe mu byagufasha kubaganiriza abana batangiye gukura hagati y’imyaka ( 7-12) twifashishije ikiganiro twagiranye na Bénedicte w’umu psychologue w’abana :
1. Basobanurire ko icyunamo cy’igihugu ari igihe abantu bose bo mu Rwanda bafata umwanya wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubabwire ibikorwa biba byateguwe (ibiganiro, gushyira indabo ku mva, gahunda zo kwibuka abantu ahantu hatandukanye bagatanga ubuhamya)
2. Babwire iminsi icyunamo kizamara.
3. Babaze ibyo bashobora kuba bazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubahe andi makuru wumva ari ngombwa ko bamenya
4. Babwire inkuru nziza zabaye mu gihe cya Jenoside ( ko hari abantu barokotse, abarokoye abatutsi bari bagiye kwicwa, abahishe abatutsi, uko igihugu n’abantu biyubatse nyuma ya Jenoside )
5. Irinde kuvuga ku bwicanyi utanga details nyinshi. Bivuge muri rusange, wirinde kubereka ama video ashobora kuba yaboneka kuri Youtube cyangwa kuri social media.
6. Niba wararokotse Jenoside, wababwira amateka yawe, wirinda kubatera ubwoba. Niba iyo ubivuze urira, ntacyo basobanurire ko iyo umuntu yibutse abavandimwe bishywe ashobora kurira.
7. Niba igihe cyo kwibuka hari umwana ugira ubwoba akaba yanarota inzozi ziteye ubwoba, musobanurire ko iyo umuntu yatekereje ibintu cyane ashobora kubirota, nyuma yo kuganira ubasobanuria ntimukomeze kubivuga kenshi.
7. Babwire ko Jenoside yakorewe Abatutsi yarangiye imyaka 25 ishize , kandi ko hakozwe ibintu byinshi bigamije gutuma itazongera kuba mu Rwanda.
Mu gihe muganira, ureke bakubaze ibibazo, ubasubize ubabwira ukuri ukoresheje amagambo yoroheje babasha kumva. Iyo utaganirije abana babifata nkaho ari ibanga rikomeye bakaba batekereza ibintu bitari ukuri cyangwa bakajya gushaka amakuru ubwabo bakaba bamenya ibintu birenze ikigero barimo.