Umufite Anifa watsindiwe mu mujyi wa Kigali yashyize hamwe abakobwa 20 bose batsinzwe bakora umuryango

Bamwe mu bakobwa batsinzwe mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2019, bashinze ihuriro rizakomeza kubaho uko iri rushanwa rizagenda riba. Abatsinzwe bose bazajya bahurira muri iri huriro imishinga yabo bayishakire abaterankunga.

Umukobwa witwa Umufite Anifa yashinze ihuriro yise ‘Mlin Rwanda’. Avuga ko iri huriro ryatangiye nyuma y’amajonjora yabereye i Kigali. Uyu mukobwa w’imyaka 18 avuga ko igitekerezo yagikuye ku kuba yaratsinzwe afite umushinga abona wagirira igihugu akamaro, ikindi ngo n’abandi bakobwa batsinzwe baganiriye yumvise bafite imishinga ikomeye, ashinga ihuriro rihuje aba bakobwa bagamije gushakisha abaterankunga.

Akomeza avuga ko iyi ‘forum’ ihurije hamwe abakobwa batsinzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda batabonye amahirwe yo gukomeza mu bindi byiciro. Ati “….Ni ‘forum’ yo guhuriza hamwe aba-‘contestant’ ba Miss Rwanda ariko abatarabonye amahirwe yo gukomeza mu bindi byiciro.. Nakoze ‘forum’ izadufasha gukorera hamwe tukabasha gufatanya no gushaka ubufasha ahandi bityo tukabasha kuba twakora imishinga twati twajyanye mu marushanwa kuko ari imishinga ifitiye igihugu akamaro,”

Iri huriro ‘Ml in Rwanda ‘[Miss Lucky initiative for Rwanda] rizajya ryakira abakobwa bose batsinzwe muri Miss Rwanda uko imyaka izagenda isimburana. Yavuze ko ubu bafite abakobwa 20 bahise batangirana n’iri huriro, yizeye ko n’abandi bazatsindwa mu minsi iri imbere nabo bazabiyungaho. Yagize ati “Abazatsindwa ejo n’abazavamo kuri ‘final’ bemerewe kuza tugakorana. Umukobwa asabwa kuba atabonye ‘pass’ gusa. 

Umufite Anifa watangije ihuriro ry’abakobwa batsinzwe muri Miss Rwanda.Yavuze ko kugeza ubu imishinga yabo itarabona uyitera inkunga ariko koko mu minsi iri imbere bizeye inkunga mubo bazegeraho. Avuga ko mu minsi ya vuba abakobwa bose binjiye muri iri huriro, bazakora igikorwa cyo kwifotoza kugira ngo amafoto yabo ashyirwe ku mbuga nkoranyambaga.

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ryatangiye mu Ukuboza 2018, rigera mu Ntara enye n’umujyi wa Kigali. Ubu abakobwa bahatanye ni 37, kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Mutarama 2019 haravamo 17, 20 bakomereze mu mwiherero. Mu majonjora hari abakobwa bagiye bagira amahirwe yo gukomeza mu bindi byiciro, abandi barasezerwa.

566 total views, 2 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.