Umugabo wo muri Philippines yatabaye umwana we amuvana mu menyo y’ingona akoresheje kuyiruma.

Umugabo wo muri Philippines yatabaye umwana we amuvana mu menyo y’ingona akoresheje kuyiruma.

Diego Abulhusan w’imyaka 12 yafashwe n’ingona ubwo yari yajyanye na murumuna we koga mu mugezi uri hafi y’iwabo mu ntara ya Palawan.

Hashize akanya, ingona yaraje ihita imufata imujyana mu mazi rwagati. Murumuna we yagiye gutabaza Se, Tejada Abulhasan, amanukana igiti ngo atabare umwana we.

Urubuga MSN.com rwatangaje ko Tejada yahise yinaga mu mazi, ingona ayikubita igiti inshuro nyinshi ariko yanga kurekura umwana.

Abonye kuyikubita byanze, Tejada yahise yadukira amaguru y’ingona arayiruma n’amenyo ye kugeza ubwo ingona yumvise ububare umwana iramurekura iriruka.

Tejada yafashe umuhungu we Diego wari wakomeretse, amujyana kwa muganga.

Uyu mugabo yabwiye polisi ko na we atamenye uburyo yageze mu mazi guhangana n’ingona.

Ati “Nta mwanya wo gutekereza nari mfite. Nabanje gukubita iyo ngona yanga kundekurira umwana. Narwanye nayo njye nayo tukarebana mu maso. Hashize akanya nibwo nagize igitekerezo cyo kuyiruma.”

Diego yajyanywe kwa muganga ararayo kabiri ahita asezererwa kubera ko nta bikomere binini yari afite.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *