Umugabo yakoze ubukwe n’abagore babiri icyarimwe bakora birori by’igitangaza – Amafoto

Umugabo witwa Tom wo mu Ntara ya Kisaju mu gace ka Kajiado muri Kenya yakoze agashya ashyingirwa n’abagore babiri icyarimwe, akora ibirori by’igitangaza byahuruje imbaga y’abaje kwihera ijisho.

Ni ibirori byahuruje abantu benshi baturutse hirya no hino muri aka gace baje kureba umugabo warongoye abagabo babiri icyarimwe, ibintu bitari bisanzwe muri iki gihugu.

Uyu mugabo witwa Tom wubatse izina muri Kenya, amafoto y’ubukwe bwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ari nako bayaherekereshaga amagambo bavuga ko ibyakozwe bidakwiye, abandi bibaza ukuntu muri iryo joro byagendeye abo bageni bombi.

Ku ruhande rw’aba bageni bombi byagaragaraga ko baberewe, ndetse no ku maso bigaragara ko bafite akanyamuneza, batitaye ku kuba bagiye gusangira umugabo umwe ku munsi w’inbyishimo byabo.

Ikinyamakuru Kenyans.co dukeha iyi nkuru kivuga ko uretse kuba aba bakobwa bombi bagaragazaga akanyamuneza mu maso, ngo mu gihe cyo gusabana barabyinnye karahava, bazengurutse umugabo wabo, umwe iburyo undi ibumoso.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *