Umugabo yishwe azira gushyingira umwishywa we mu muryango badahuje ubwoko

Ahmed Mkhtar Salah wo mu gihugu cya Somaliya yishwe atewe inkota azira kuba yarashyingiye umwishywa we mu w’undi muryango badahuje ubwoko, kuri ubu abatuye muri icyo gihugu bakaba bari gukusanya inkunga y’amafaranga yo gufasha umuryango w’uwo mugabo.

 

Uyu mugabo ngo yari nyirarume w’umuhungu wo mu bwoko bw’aba bantu akaba yaramushyingiye umukobwa ukomoka mu muryango ukomeye cyane muri icyo gihugu.

Ahmed Salah ngo akimara kubashyingira yabagiriye inama yo guhunga,  bakimara guhunga nyina w’uwo mukobwa akomeza kumuhatira kumugarurira umwana, nyuma y’insi mike ibyo bibaye Ahmed Salah yahise yicwa atewe inkota.

Amakuru ari guturuka muri icyo gihugu avuga ko se w’uwo mukobwa yari yafashe umwanzuro wo kumubabarira, mu gihe nyina n’abandi bagize umuryango we batakozwaga ibijyanye n’imbabazi.

Kugeza ubu Polisi yo mu mujyi wa Mogadishu uyu mugabo yiciwemo atewe inkota yamaze guta muri yombi nyina w’uwo mukobwa hamwe n’abandi benshi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwo mugabo.

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *