
Umugore wa Humble Jizzo, Amy Blauman yasubiye iwabo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agenda atajyanye umwana w’imfura yabo witegura kuzuza amezi agera kuri 6 avutse.
Tariki ya 15 Ukuboza 2017 nibwo Humble Jizzo na Amy bajyanye muri USA mu rwego rwo kwiyerekana mu muryango, Bidatinze kuya 22 Gashyantare 2018 bahise bibaruka umwana w’umukobwa witwa ‘Ariella Michelle Blauman-Manzi’ wavukiye mu bitaro bya Central Washington Hospital.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 01 Kanama 2018, Amy Blauman yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yasigiye umwana Humble Jizzo.
Mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram, Amy yavuze ko azakumbura umu Malayika we, mu gihe Humble Jizzo we yanditse avuga ko atifuza ko yamusiga.



408 total views, 1 views today