Umugore yashyize umwuzukuru we mu ifuru igurumana arapfa

Umugore wo muri Leta ya Mississippi, yashyize umwuzukuru we mu ifuru igurumana arapfa, icyamuteye kwihekura ntikiramenyekana.

Kuwa Mbere nijoro, ahagana saa moya z’umugoroba nibwo Carolyn Jones w’imyaka 48 wo mu Mujyi wa Shaw, yabanje gutera umwuzukuru we w’amezi 20 icyuma hanyuma amuseseka mu ifuru igurumana.

Baby In Oven Mississippi

Abakora ibikorwa by’ubutabazi bakaba bahageze batakibashije kuramira uyu mwana w’umukobwa wahimbwe Royalty.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru rwatangaje ko umuyobozi wa Polisi mu gace kabereyemo aya mahano, Shérif Kevin Williams, yavuze ko ibi ari ibintu biteye ubwoba abonye mu myaka 26 amaze muri aka kazi.

Nyina w’uyu mwana yavuze ko ibyakorewe umwana we bitumvikana. Abinyujije kuri Facebook yagize ati “Bambwiye ko mama yasesetse umukobwa wanjye mu ifuru, ariko mama yateteshaga cyane umwana wanjye yamufataga nk’umwamikazi, abamuzi bose barabizi.’’

Uyu mwana w’umukobwa yabanaga na nyirakuru, mu gihe nyina Veronica atabaga muri urwo rugo. Musaza wa Carolyn kuwa Gatanu niwe wabonye umubiri w’uru ruhinja washiririye.

Ariko kandi ngo ibizami byo kwa muganga nibyo bizagaragaza niba uyu mwana yarashyizwe mu ifuru ari muzima cyangwa niba nyirakuru yarabanje kumwica mbere yo kumushiririza.

285 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.