
Umugore utatangajwe amazina, aravuga uburyo uwahoze ari umugabo we yamusabye konsa inzoka nini eshatu ngo zabaga kwa nyina [Kwa nyirabuke], arabyanga, banahita batandukana.
Avuga ko izi nzoka zifatwa nk’ibikomerezwa mu muryango ndetse ko ari umuryango uzwiho guhimbaza abo yita abakurambere.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo Jambo yo muri Kenya, dore ko ari naho uyu mugore akomoka, yavuze ko ubwo yageraga muri urwo rugo ari kumwe n’umugabo we, yabwiwe ko hari abashyitsi bagiye kuza.
Yagize ati “ubwo yanjyanaga iwabo, nabwiwe ko hari umushyitsi ugiye kuza kandi nsabwa kudahunga, mu by’ukuri ntabwo nakekaga ko uwo mushyitsi aza ari izo nzoka eshatu”.
Yakomeje avuga uburyo abo bashyitsi yababonye ariko ntabwo asobanura neza uburyo yaje kwivana muri urwo rugo.
Ati “imwe muri izo nzoka z’impiri yanzamukiye mu mugongo indi impinguka mu gatuza, muri ako kanya n’umwana wanjye nari ndimo kumwonsa, nasabwaga kuziha ibere, gusa nabashije kwivana muri urwo rugo,”.
Uyu mugore akomoka mu gace ka Bungoma akaba yari yashatse umugabo wo muri Siaya, avuga ko izi nzoka eshatu ari izo bahabwaga abantu batanzwemo ibitambo mu mihango yabo bakoraga ya gipagani.
N’ubwo adasobanura uburyo izi nzoka yazicitse, avuga ko zitungwa n’amashereka zonswa n’abagore bemera iby’iyo mihango, hamwe n’igikoma kitarimo isukari, ngo baziha bapfukamye.
Nk’uko Jambo Radio ikomeza ibitangaza, uyu mugore ufite abana babiri, mu buhamya bwe, ashimangira ko izi nzoka zimaze kwica abantu 24 b’inzirakarengane.