
Nyuma y’iminsi umuhanzi nyarwanda Adolphe akoze indirimbo “Ni Rushya” yakoranye n’umuhanzi Uncle Austin, kuri ubu yamaze kugeza hanze indirimbo “Sinjye” iyi nayo akaba yayikoreye muri Studio ya Monster Record.
Uyu musore Adolphe muri iyi minsi akaba akomeje kwigarurira imitima yabenshi mu bakunzi ba muzika nyarwanda bakunda injyana ya RnB na AfroPop aho kugeza ubu ari gufashwa na BUGOYIWOOD iyi akaba ari inzu ifasha abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo dore ko n’umuraperi SHIZZO usanzwe ayikuriye aba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
“Bugoyiwood nyine niyo label mbarizwamo tukaba dukora nubucuruzi bwimyenda bisanzwe tu, naho kuri muzika yanjye ubu ihagaze neza haraho navuye hari naho ngeze kuko ubu n’umubare wabakurikira ibihangano byanjye wariyongereye”-Adolphe aganira na kigalihit.rw
Indirimbo “Sinjye” uyu muhanzi akaba yarayikoreye muri studio ya Monster Record ikorwa na producer Knox.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO “SINJYE”
528 total views, 1 views today