
Umuhanzi Alto uri kuzamuka vuba ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Ladies Empire y’Umuhanzikazi Oda Paccy Nyuma y’amavugurura yabayeho mu cyari Empire Record nyuma yo kongererwa masezerano yashyiriye rimwe hyanze amajwi n’amashusho y’Indirimbo Ndacyagukunda
Uyu musore ufite ijwi rimaze guhogoza benshi mu bumvise zimwe mu ndirimbo ze ni umwe mu bahanzi babiri bari barasinyishijwe amasezerano yo gukorana na Empire ariko we akaba asigayemo wenyine na Oda Paccy arishimira ko yagiriwe icyizere cyo gukomeza gukorana nayo .
Mu kiganiro Kigufi Alto yagiranye na KIGALIHIT yadutangarije ko Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo y’urukundo umuhungu aba abwira umukobwa batandukanye akajya kwishakira undi musore amwibutsa ko amukumbuye.
Ati “Burya ribara uwariraye amahitamo yari ayawe gusa ntacyo ngushinja, ndacyagunda ni ukuri njya ngukumbura wowe untera irungu.”
Alto yasigaye muri Ladies Empire mu gihe Nessa bayibanagamo we yasezerewe nubwo ubuyobozi bwayo bwo butajya bwifuza kugira icyo bubivugaho, usibye abahanzi bakozwemo impinduka n’abatunganya indirimbo muri iyi studio barahinduwe.
Iyi ndirimbo nshya ya Alto yakozwe na Producer X wasimbuye Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Bob Chris wasimbuye umugande witwa Frank nawe watandukanye na Ladies Empire mu minsi ishize.
Ladies Empire ni kompanyi yakomotse kuri Empire Record mu byo ikora harimo no gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho iherutse kumurikirwa itangazamakuru nyuma yo kuyivugurura, kuri ubu iyobowe na Oda Paccy .