
Umuhanzi Munyengago Audace uzwi cyane nka Auddy Kelly ni umwe mu basore bari mu Rwanda bafite impano yo kuririmba cyane indirimbo z’urukundo ndetse niza gakondo , Nyuma yo gusoza amasomo ye y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza uyu musore yateguye igitaramo azahurizamo abakunzi b’ibyamamare bikomeye bituye muri Gikondo ku bufatanye na Ambassadors Park .
Mu kiganiro na Auddy Kelly yadutangarije ko yagize icyo gitekerezo nyuma yo gusanga muri iki gihe cy’iminsi mikuru ibyamamare biba bihugiye mu gukora cyane ntibibone umwanya wo gusabana n’abafana babyo akaba ariyo mpamvu yahurije hamwe ibyamamare muri Sinema, Umupira w’amaguru ndetse no muri Muzika kugira ngo bizifurizanye umwaka mwiza hagati yabyo ndetse binasangire n’abafana iteka bahora bifuza kubibona imbona nkubone .
Yakomeje atubwira ko mu byamamare bizitabira icyo gitaramo bise Sozanya Umwana n’abastar bawe b’I gikondo hazaba harimo Usengimana Faustin ,Manzi Thierry ,Muhire Kevin, Gaby Kamanzi , Yvan Buravan, Alyn Sano ,Victor Rukotana,Mc Tino ,Gabiro Guitar,Mozey, Producer Papito ,Da Pink abanyamakuru nka Iras Jalas nabandi benshi atabashije kutubwira amazina yabo bagiye batumira .
Tumubajije udushya bateganya kuzakorera abazitabira yadusubije ko icyo gitaramo gifite umwihariko kuko kizatangira kare cyane kw’isaha ya Saa Cyenda aho ibyamamare bizatambuka ku tapi itukura bifata amafoto , nyuma habeho kwibwirana bikurikirwe no kwerekana ibyo byamamare aho bazabsha kujya baganira bitewe n’akazi buri wese akora . ibyo bisojwe hakakurikiraho umusangiro aho abantu bazinywera bakanaryoherwa n’amafurnguro meza yo muri Ambassadors Park bigasozwa no kwifotozanya n’abafana babo , abazabikenera bo bazakomereza ibirori bitegura umwaka musha mu Kabyiniro ka AP club .

Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 30 Ukuboza 2018 muri Ambassadors Park guhera I Saa Cyenda aho kwinjira bizaba ari amafaranga 2000 ku muntu ni 5000 mu myanya y’icyubahiro .