
Davinshi umuhanzi uririmba mu njyana ya Gospel hano mu Rwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise Amashimwe aho iyi ndirimbo yiganjemo gushima Imana.Iyi akaba ari indirimbo ya 7 y’uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bumva cyane umuziki wa Gospel muri rusange.
“Iyi ndirimbo yanjye ni indirimbo yo gushimira Imana ibyo igenda idukorera uko bwije nuko bukeye ndetse nuko yadukunze igatanga umwana wayo akadupfira k’umusaraba;rero iyi ndirimbo ni iyo kuyishimira ubuntu bwayo idahwema kutugirira” Davinshi mu magambo ye
Davinshi umuhanzi muri iyi minsi ukunzwe muri Gospel
Iyi ndirimbo Amashimwe yashyizwe hanze mu gihe gishize iri mu buryo bw’amajwi(Audio) gusa none kuri ubu uyu muhanzi w’umukirisitu yayikoreye amashusho meza nkuko byigaragaza ndetse no mu myandikire yayo buri wese yayikunda.Ibi binashimangirwa na nyirayo mu magambo ye ati:”Ni indirimbo nitayeho cyane kuyikora mu buryo bwose ari ubw’imyandikire,Audio ndetse na video so nagerageje gushyiramo ubuhanga cyane mu kuyikora kandi ni indirimbo yoroheye buri wese kuyifata kandi ikaba ihuye na bible ijana ku ijana”.
Davinshi asoza avuga ko ashimira cyane abantu bamufasha cyane mu bikorwa bye by’umuziki yaba ari abafana,abanyamakuru bamufasha kumenyekanisha ibihangano bye ndetse n’abandi.
Intumbero Davinshi afite ni ukuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akanamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana ku isi hose.
Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo “Amashimwe” ya Davinshi