
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya latino muri amerika Enrique iglesia yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Bailando, bailamos,Hero .escape ni zindi nyinshi yavuze ukuntu atera akabariro n’umugore we buri gitondo .
Ibi uyu mugabo ukunzwe cyane n’igitsinagore yabivugiye mu kiganiro cyitwa Lorraine gitambuka kuri televiziyo yitwa ITV yo mu bwongereza.
Enrique Iglesias aherutse kwibaruka abana babiri b’impanga hamwe n’umukunzi we Anna kournikova wamenyekanye cyane mu mukino wa tennis
Yagize ati njye n’umugore wanjye Anne muri iyi minsi imibonano mpuzabitsina yacu iragenda neza kuko ni ibintu dukora buri gitondo kandi twishimye cyane
Aba bombi urukundo rwabo rwagiye ahagaragara mu mwaka wa 2001 ubwo umukukunzi we Anna kounikova yajyaga mu mashusho y’indirimbo ye yise Escape ari naho batangiye kuvugwaho ko bakundana ,nyuma y’imyaka igera kuri 17 aba bombi bari mu rukundo imbuzto zarwo zamaze kuboneka kuko bibarutse mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka ushize wa 2017 abasore babiri b’impanga Lucy na Nicholas .
Nubwo aba bombi bamze kwibaruka impanga Enrique Iglesias yashimangiye ko kugeza ubu babana mu buryo butemwen’amategeko ariko bakaba bateganya gusezerana mu minsi iri imbere .