
Mugiraneza Faustin ni umuhanzi umaze igihe kitari kinini muri muzika aho awukorera muri leta Zunze ubumwe z’Amerika yashyize hanze indirimbo ye ya Mbere aho yise Forever yiganjemo ubutumwa bw’urukundo kuri buri wese .
Faustin w’Imyaka w’imyaka 22 ni umusore wavukiye mu Rwanda mu muryango w’abana batandatu ariko kuri ubu akaba muri Amerika aho yagiye gukomereza amashuri ye muri kaminuza mu cyiciro cya mbere
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigalihit Faustin yadutangarije byinshi ku buzima bwe aho yatubwiye ko yatangiye kuririmbira muri korali aho nyuma yahoo benshi mu muryango we bamubonagamo impano yo kuzaba umuhanzi bikaba birangiye muri 2020 ashyize inidirimbo ye ya mbere yise Forever ..
Faustin yakomeje atubwira ko iyi ndirimbo Forever ivuga ku musore wishimira urukundo arimo ndetse anyuzwe narwo, agasezeranya umukunzi we ko azamukunda ubuzira herezo. Faustin ni umunyeshuri mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse akabifatanya no gukora muzika.
Mu gusoza Faustin yadutangarije ko nubwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere y’ urukundo azagenda aririmba no kuzihimbaza Imana. Ati: ” Yego nshobora gukora indirimbo yo guhimbaza Imana kuko nayo n’ubutumwa bwiza burya njye mbona no kwigisha abantu urukundo njye mbifata nka Gospel, byanjemo nayo nayikora kuko ni ubutumwa bwubaka.”
Indirimbo Forever yakozwe na Iyzo Pro naho amashusho yayo biteganijwe ko azajya ahagaragara muri Werurwe 2020.