Umuhanzi Harouss wo mw’itsinda ry’abakimaze arashimira Imana yamurokoye Impanuka ikomeye

Umuhanzi Harouss uzwi cyan mw’itsinda ry’abakimaze ahuriyemo  na mugenzi we Farooq benshi bita dinhno  arashimira Imana yamurokoye Impauka ikomeye aherutse gukorera  hano mu mugi wa Kigali kw’itariki ya 01 Mutarama 2019 ubwo yari atashye iwe aho atuye mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigalihit ubwo yari avuye kwa Muganga uyu musore wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Umulisa Remix,Wigize Intama,Leo ,igikundiro ni zindi  yatubwiye ko yakoze iyo mpanuka ku bunani mu masaha ya Nimugoroba ubwo yari atashye agiye kwitegura inshuti ze ngo basangire umwaka mushya ariko bakaza guhura n’imodoka yirukankaga cyane ikabagonga ariko kubw’anahirwe menshi we ntiyagize icyo aba ahubwo uwari umutwaye niwe wababaye  cyane  kuri ubu we akaba yaramaze kuva mu bitaro akaba ari kwivuza ari mu rugo iwe  .

Yakomeje atubwira ko uko yabibonye ari ugushimira imana yatumye akibashije kuba akiri mu mwuka w’abazima akaba anashimira inshuti ze zose ziri mu byiciro bitandukanye kugeza ubu ziri kumwereka urukundo muri  ibi bihe bikomeye ariko anabasa gukomeza kwirinda cyane kuko muri iyi minsi impanuka ziri kudutwara inshuti n’abavandimwe

Tumubajije igihe yumva azasubirira mukazi ndetse na Gahunda afite muri muzika yatubwiye ko ari gukira kandi akaba yumva muri uyu mwaka bagomba kugeza kubakunzi babo indirimbo nshya kubera bari bafite ibyo bahugiyemo  na mugenzi we .

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *