Umuhanzi King James yashinze uruganda rwa Kawunga

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James yatangaje ko yaguye ubucuruzi bwe aho agiye no gutangiza uruganda rukora ifu y’ibigori Kawunga yitwa “Ihaho”.

King James ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya R&B bamaze igihe bafite igikundiro ku rwego rwo hejuru.

Uyu musore watwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kabiri, umuziki we awufatanya no gukora ubucuruzi butandukanye, ndetse ni umwe mu bafite amafaranga atari make mu bahanzi bo mu Rwanda.

King James ni we wari umutumirwa mu Kiganiro cya Breakfast With The Stars gikorwa na Sandrine Isheja na Arthur Nkusi.

King James usanzwe afite ihahiro rigezwe ryitwa Mango Super Market, ndetse aherutse gufungura  resitora ishamikiyeho yitwa Mango Fast Food.

Uyu muhanzi wabaye rwiyemezamirimo yanahishuye ko mu cyumweru gitaha, azafungura uruganda rutunganya ifu y’ibigori yitwa “Ihaho”.

Ati “Mu cyumweru gitaha nzafungura uruganda rukora ifu y’ibigori. Ibigori mbikura ku isoko muri za Nyagatare birahaboneka.”

King James avuga ko nubwo biba bitoroshye guhuza umuziki n’ubucuruzi buri kimwe agishakira umwanya wacyo kandi akagikora uko bikwiye.

king James uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa “Poupette” yatangaje muri uyu mwaka yari kuzashyira hanze alubumu ariko abangamirwa na COVID-19.

King James yinjiye mu bucuruzi bwa Kawunga

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Machad Richard Nshimiyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *