
Umuhanzi Nyarwanda umwe mu bahanzi bari kwigaragaza muri muzika Nyarwanda mu njyana ya Hip Hop uyu muhanzi akaba yashyize hanze indirimbo nshya akangurira abantu kudasuzugura abadafite ubushobozi.

GSB Kiloz A.K.A Belodrimo n’umuhanzi Nyarwanda ubusanzwe uyu muhanzi akaba akora indirimbo yibanda ku buzima busanzwe ndetse no kuvugira rubanda rugufi rutagira kirengera uyu muhanzi akaba yashyize hanze Indirimbo yitwa “Akarwa” yakoranye na Hollyfab iyi ndirimbo akaba akangurira abantu kudasuzugura abadafite ubushobozi.

Iraguha Lando Fils ukoresha izina ry’ubuhanzi rya GSB Kiloz uyu muhanzi watangiye umuziki mu mwaka wa 2017 akaba yaragiye ashyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo Ibisekuru,Giti mujisho arikumwe na Gisa cy’Inganzo,Kubera Imana ndetse n’izindi nyinshi zitandukanye.

Nkuko uyu muhanzi yabitangarije Kigalihit.rw akaba yadutangarije ko iyi ndirimbo Akarwa yayikoze ashaka kwibanda cyane kubantu usanga basuzugura abandi bagendeye ko nta bushobozi bafite aho yagize ati “uzumve mu ndirimbo yanjye hari aho mvuga ngo hari ukurusha ubukene ukamurusha ubujiji mwese muba muri weak uburyo bwo buri imbere aho nashakaga kuvuga ko hari igihe umuntu ashobora gukena ariko afite ibitekerezo bizima nyuma ubuzima bukazahinduka akaba umukire ariko hakaba undi ushobora kuba akize ariko ari ukubera aho abikomora ariko nta bitekerezo bizima afite nyuma akazakena. buriwese rero agomba kumenya ko ntawugena aho avukira”.

Umuhanzi GSB KilozA.K.A Belodrimo akaba yasoje abasa abakunzi b’umuziki Nyarwanda gukurikirana ibihangano bye bakumva ubutumwa bukubiyemo .

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Akarwa ya GSB Kiloz A.K.A Belodrimo ft Hollyfab