Umuhanzi Ray Vanny aratabaza Perezida wa Tanzania kugirango abone uko atandukana na Diamond

Umuhanzi Ray Vanny ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ikanawumenyekanisha ya WCB, aratabaza Perezida wa Tanzania ngo amukiranure na Diamond umwishyuza miliyari.

Ray Vanny ubarizwa muri Label y’umuhanzi Diamond amaze iminsi atagaragara mubikorwa by’iyi Label ndetse yanamaze no gushinga Label ye yise “NLM”

Umuhanzi Ray Vanny ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ikanawumenyekanisha ya WCB, aratabaza Perezida wa Tanzania

Kuva Ray yatangiza iyi nzu ye bwite itunganya umuziki ikanawumenyekanisha, birasa naho byamushwanishije na boss we, Diamond Platnumz.

Ray Vanny ntiyemerewe gukora indirimbo ku giti cye ndetse nta bitaramo yemerewe kugaragaramo adahawe uburenganzira na WCB ya Diamond.

Uyu muhanza yasabye gutandukana na Diamond, bamusaba kwishyura miliyari y’amashiringi ya Tanzania kugirango asese amasezerano bafitanye ndetse ibi bikaba bigomba gutuma ahita yamburwa ububasha bwose afite ku ndirimbo yakoze akibarizwa muri WCB.

Amakuru ava muri Tanzania avugako Ray Vanny yanze gutanga aya mafanga bityo akaba ari gutabaza Perezida wa Tanzania kugirango abe yamugoboka amwumvikanishe na Diamond bityo arebe ko batandukana mu mahoro.

Ray Vanny ntiyemerewe gukora indirimbo ku giti cye ndetse nta bitaramo yemerewe kugaragaramo adahawe uburenganzira na WCB ya Diamond.

311 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.