
Mur iyi minsi mu binyamakuru byo mu Rwanda ntibukira hatajemo inkuru y’abahanzi bishyuza ikigo cya Ahupa kiyoborwa na Ahmed Pacifique hamwe na n’ikigo gicuruza amashusho cya Startime bibabereyemo umwenda ‘amafaranga bigomba kubahemba bikaba bimaze amezi atandatu ntacyo bibabirwa
Muri Werurwe nibwo abo bahanzi bari bijejwe na Ahupa ko umuhanzi wese uzegukana igihembo cya Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri gikombe bari kuba begukanye.
Bidatinze abahanzi babwiye yuko ibahembo byagabanutse ko bari buhabwe ibihumbi 700, Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwavuze ko impamvu yagabanutse aruko hari ibyiciro bishya byongewemo bitari byarateganyijwe bityo bigabanya amafaranga umuhanzi yakabaye ahabwa.
Sibyo gusa kuko aba bahanzi baje no kubwirwa ko mu mafaranga bemerewe guhabwa bari no kuvanwaho ay’imisoro yagombaga kwishyurwa ‘Rwanda Revenue Authority’ bityo akamanuka kugeza bahembwe ibihumbi 595 y’U Rwanda.
Ibyo yaje gukome gutyo kugeza none ho aho abahanzi bageze aho bisabira ubutabera kubishyuriza ibyo bigo byombi kuko babona byaba ari ugutesha agaciro umuhanzi nyarwanda .
Kuri iyi nshuro umwe mu bahanzi badakunze kugaragara mw’itangazamakuru Tizzo Prem wo mw’itsinda rya Active abiyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yanditseho igitekerezo cy’uko abona icyo kibazo cyakemuka .
Mu magambo y’icyongereza yagize ati In my opinion we need Justice in the
Entertainment business in Rwanda, How can we explain this??
@rwandastartimes through Ahmed Pacifique’s Ahupa agreed to pay a cheque to each
Rwandan artist who won #salaxawards 2019 up to now they haven’t paid us the Money, they
just gave us the symbol of the cheque in public and it just ended there?
How does this happen in a country that is known for Justice
and #transparency like Rwanda??? Remember the cheque symbol was given in
Public in the name of @Startimes with its #official #logo!! Where is #justice in that case? We need institutions like @minispoc
@rwandanationalpolice #rib #rura etc.. to play a role into this. If Justice in is
designed for all #Rwandans including Us artists.
Ugenekereje mu Kinyarwanda ati “ ati uko mbibona ku giti cyane dukeneye ubutabera mu bushabitsi bw’imyadagaduro mu rwanda , ni gute ushobora kunsobanurira ko ikigo nka Startimes kibiyujije mu kigo cya ahupa kiyoborwa na Ahmed Pacifique bemeye koko bazaba buri muhanzi watsinze sheik watsindiye igihembo muri Salax Award 2019 kugeza ubu ntibaratwishyura amafaranga kandi baraduhaye ikimenyesto cya sheik mu maso y’abantu byarangira bigaherera aho .
Yakome ahira ati “ ni gute ibi biba mu gihugu cyizwiho kugira ubutabera no gukorera mu muco nk’u Rwanda , mwibuke ko izo check mwaziduhereye mu maso y’abantu mw’izina rya Startime hariho n’ibirango by’icyo kigo , ubu ubutabera burihe muri iki kibazo , dukeneye inzego za Leta nka minisiteri y’umuco na siporo,Polisi y’igihugu,RIB, RURA n’ibindi bigo kudufaha muri iki kibazo niba ko ubutabera ari ubwa banyarwanda bose harimo natwe abahanzi.
Ibi bije nyuma y’uko ubu butumwa mu gitondo cy’uyu munsi umuhanzi Mani martin nawe yari yayinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho nawe na bagenzi be mu bitekerezo bamuhaye bakomeje kugaragaza akarengane bari kugirirwa nibyo bigo byombi .
Ubutumwa bwa Tizzo yanyujije kuri Instagram Mani martin nawe yari yabwaditse mu gitondi cy’uyu munsi