
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umuhanzikazi Bwiza akorere igitaramo mu karere ka Bugesera I Nyamata aho avuka akomeje guhabwa ikaze na benshi harimo n’umuyobozi wako karere.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twiiter Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard ubwo yasubizaga umunyamakuru wa Genesistv witwa Christian Shema wari ubajije abantu b’I Bugesera niba biteguye kwakira uyu muhanzi kazi Bwiza ufatwa nk’umukobwa wabo.
Mu kumusubiza Mayor Mutabazi Richard yahaye umugisha igitaramo umuhanzikazi Bwiza azajya gukorera ku ivuko avuga ko biteguye kumwakira hamwe n’abandi bahanzi.
Yagize ati “Abakeramurimo Turahari aha ni Mu rugo.”
Nyuma yo kubona ko Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard, Bwiza yatangarije Genesisbizz ko yishimiye kubona ubuyobozi bw’Akarere bushyigikiye urugendo rwe rwa muzika yatangiye.
Ati “Ni umugisha kuri njye kuko ibintu nka biriya ntibikunze kubaho.”
Biteganyijwe ko Tariki 24 Ukuboza 2021 muri Palast Rock Hotel i Nyamata hazabera igitaramo cyiswe Bwiza Home Coming kigamije kwerekana umuhanzikazi Bwiza ku ivuko.
