Umuhanzikazi Bwiza yakiriwe bikomeye nabo mu bwoko bw’Abafumbira i Kampala

Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho mu Rwanda yatumiwe mu birori by’ubusabane ‘Iwacu heza’ bigiye guhuza abaturage bo mu Bufumbira ho muri Uganda ahari ubwoko buzwi nk’Abafumbira.

Uyu muhanzikazi ku mugoroba  wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Nyakanga 2022 nibwo yasesekaye ku kibuga cya Entebbe aho yakiriwe neza  nabo mu bwoko bwa bw’Abafumbira ari nabi bateguye igitaramo Iwacu Heza .

Ibi birori bihuza Abafumbira baturutse imihanda yose ku Isi, biba bigamije kwiyibutsa ibigize umuco w’abafumbira bagatarama mu mbyino gakondo ari nako bishimira umusaruro w’ibyo baba bagezeho.

Muri uyu mwaka umuhanzikazi Bwiza ndetse na DJ Lenzo usigaye atuye muri Uganda nibo batumiwe gususurutsa abazitabira ibirori ‘Iwacu heza’.

Abafumbira bakunze guhuzwa n’u Rwanda kuko kugeza mu 1910 aka gace kari gaherereye ku ruhande rw’urw’imisozi igihumbi mbere y’uko abakoroni bagashyirwa kuri Uganda.

Iki ni igitaramo kizahuza abantu bo mu bwoko bw’Abafumbira, Abarundi ndetse n’Abanyarwanda cyatumiwemo Bwiza nyuma yo gukorera urugendo muri Uganda aho yakoreye indirimbo yahuriyemo n’abahanzi barimo; Allan Kendrick, umuhungu wa Bebe Cool na John Blaq basubiranyemo iyitwa ‘Ready’.

Mu kiganiro kigufi n’a KIGALIHIT umujyanama ushinzwe abahanzi muri Kikac Music Uhujimfura Jean Claude nawe bajyanye muri Uganda yatubwiye ko mbere y’uko bahaguruka inaha bari bafite gahunda y’igitaramo kimwe cya Iwacu Heza gusa haje kwiyongeraho ikindi bazakora mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 31 Nyakanga  mu kabyiniro ka K Club kari mu mujyi wa Kampala .


Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.