
Umuhanzikazi Uwajeneza Carine ukoresha Lyn muri muzika ni umukobwa uri kuzamukana ingufu nyinshi nyuma yaho ashyiriye hanze Indirimbo ntuzansige kuri ubu arashimangira ko agiye gukora impinduka muri muziki y’abakobwa bagenzi be.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wacu yamutangarije ko yatangiye muzika ye mu mwaka 2018 akaba afite indirimbo ebyiri harimo iyo yise Humura yakoze ubwo abanyarwanda bari mu gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yo muri 1994 ariko nyuma yaho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 8 yashyize amashusho n’amajwi by’indi ndirimbo yise Ntuzansige ari nayo ubu ari kugenda yamamaza ku maradiyo atadukanye ndetse no kuri Televiziyo .
Lyn nubwo ari gukora uko ashoboye ngo agaragaz e impano ye yakomeje atubwira ko muziki nyarwanda nubwo iri gutera imbere hakirimo imbogamizi nyinshi ku bahanzi bakizamuka byagera ku bakobwa bikaba ikibazo gikomeye kuko bahura n’ibibazo byinshi cyane iyo bagiye gukora indirimbo .
Tumubajije niba hari imbogamizi ikomeye cyane yari yahura nayo kuva yatangira muzika yadutangarije ko iya mbere ari ukubura umujyanama ndetse na Poromosiyo kuko usanga akenshi kumeneyana na banyamakuru biba bigoranye kuko ari benshi cyane akenshi ugasanga ujyana indirimbo kuri Radio bakayikina rimwe gusa wahava ntiwongere kuyumva nicyo kintu kiri kumuvuna cyane .
Ku bijyanye nuko kenshi bivugwa ko abakobwa bakunda gusabwa ruswa y’igitsina yavuze ko bitaramubaho gusa asaba nuwaba afite imico nkiyo muri muzika yabyivanamo kuko ntago byatuma muzika nyarwanda igaragara neza .
Uyu mukobwa twamubajije bamwe mu bahanzi akunda mu Rwanda yaba yaragendeyeho afata gahunda yo kwinjira muri muzika yirinda kuvuga byinshi ariko yemeza ko mu Rwanda hari abahanzi benshi ba bahanga yakwifuza gukorana nabo kuko abona bamufasha gutera Imbere byihuse .
Mu gusoza yarangije atubwira ko mu nzozi afite aruko yazakorana Indirimbo na Meddy nubwo aba muri amerika kandi afite icyizere cyinshi ko inzozi se azazigeraho kuko aziko Meddy atakwanga guteza Impano y’umwana w’umunyarwanda imbere