
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nibwo muzika nyarwanda yungutse umuhanzikazi Uwajeneza Carine wamenyekanye kw’izina rya Lyn aho yinjiranye indirimbo Humura na Ntuzansige kuri ubu agarukanye indirimbo nshya Yise D’amour .
Mu Kiganiro n’umunyamakuru wa Kigalihit na Lyn bagiranye ku ndirimbo ze zose anafata umwanya wo kugira icyo avuga ku ndirimbo ye Nshya y’urukundo yise D’amour .
Lyn yagize ati “ Kugeza ubu ndishimira uko indirimbo zanjye ziri kwakirwa n’abakunzi ba Muzika nyarwanda kuva ku ndirimbo yanjye ya mbere nakoze mu gihe abanyarwanda baba bibuka inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside yo muri 1994.

Yakomeje atubwira ko nyuma ya Humura yashyize indi yise Ntuzansige aho yashyiranye hanze n’amashusho yayo ibintu we yakiriye nk’intambwe ikomeye nubwo yasanze ari ibintu bivuna cyane gusa akaba we ashaka gukora cyane kugira ngo impano ye ikomeze itere imbere .
Tugarutse inyuma ku ndirimbo ye nshya yise D’Amour yatubwiye byinshi kuri iyi ndirimbo nubwo hari ibyo yabajijwe agasa nkugira ibanga ariko kubera ko ari inkuru y’urukundo, yatwemereye kuyitubwiraho neza ndetse n’impamvu yayikoze .
Yagize ati Indirimbo D’Amour nayikoreye abakundana , nkaba naratanzemo ubutumwa bw’urukundo aho ngira nti “I ‘ll Always be Your Lover ,I will Stick with You until the end of Time ,Akomeza agira ati iyo turi kumwe mpora nezerewe ayo akaba ari amagambo yuje urukundo nifashishije mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abakunda iteka guhora hafi y’abakunzi babo .
Tumubajije niba iyi ndirimbo D’Amour Atari Inkuru ifite aho ihuriye n’ubuzima bwe busanzwe yavuze ko ataribyo kandi ko we igihe nikigera azadutangariza umukunzi we .
Lyn Mu gusoza yasabye abakunzi ba Muzika ye ko abifuza kumukurikira ku mbuga nkorayambaga ze bakoresha amazina akurikira kuri instagram :
uwa_carine naho Youtube ni
uwajeneza lyne
Indirimbo D’Amour ya Lyn Yakozwe n’umugabo umaze kubaka izina mu gukora muzika ya hano mu Rwanda Bob Pro naho amashusho yatubwiye ko ubu mu Rwannda hasigaye hari abakora amashusho benshi akaba ari kureba neza uwazamukurerora ibintu bizakundwa na benshi kandi byageza muzika ye ku mateleviziyo mpuzamahanga