Umuhanzikazi “Nandy June” aratangaza ko nawe aje gutanga umusanzu we muri muzika

Nandy June ni izina rishya muri muzika nyarwanda, uyu akaba ari umuhanzikazi utangaza ko afite byinshi aje gukora muri muzika nyarwanda ari nako agaragaza impano ye muri muzika nkuko yabidutangarije.


uyu muhanzikazi kuri ubu afite indirimbo yise “Mfataho” indirimbo irimo amagambo y’urukundo buri mukobwa wese yabwira umukunzi we barikumwe, iyi indirimbo ikaba yarakozwe na Producer Yang P Beatz.

Nandy atangaza ko we nkumuhanzikazi kandi wibonamo Impano igihe cye kigeze ngo nawe yigaragaze muri muzika “Nibwo ndigutangira gukora muzika hari byinshi nsabwa kugira ngo ngire aho ngera ndetse nkaba nabona n’abafana benshi urumva ni kwagukorana imbaranga nyinshi” -Nandy aganira na Kigalihit.Rw

Yakomeja agira ati: “Mbafitiye ibikobwa byinshi ndikubategurira uhereye kuri iriya ndirimbo irihanze yitwa Mfataho siyo gusa kuko hari n’ibindi nzagenda nshyira hanze mu minsi iri imbere, nukuvuga ko nanjye nje gutanga umusanzu wanjye muri muzika yacu nayampano yanjye igaragararira abanyarwa ndetse n’isi muri rusange”.

Tubibutse ko Nandy June ari umuhanzikazi uturuka mu ntara y’ibungerazuba mu karere ka Rubavu, agace gakunze kugaragaramo abanyempano benshi mu muziki, magingo aya uyu muhanzikazi akaba ari naho ari gukorera ibikorwa bye bya muzika, usibye iyi ndirimbo ye Mfataho yageze hanze, akaba atangaza ko hari nindi ndirimbo igiye kujya hanze mu minsi mike irimbere.
UMVA HANO INDIRIMBO “MFATAHO” Y’UMUHANZIKAZI NANDY JUNE

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: SHUMBUSHO Josue

Leave a Reply

Your email address will not be published.