
Umukobwa w’Umunyarwandakazi usanzwe ari Umunyamideli witwa Sunny utuye mu gihugu cya Thailand yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Katika’ yakoranye n’umunyamuziki wo muri Kenya witwa Bandanah.
Iyi ndirimbo yumvikana mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili. ‘Katika’ ni yo ndirimbo ya mbere uyu mukobwa akoranye n’undi muhanzi igomba kujya kuri alubumu ari gutegura.
Uyu mukobwa mu minsi ishize yashinze inzu y’imideli ibarizwa mu gihugu cya Kenya. Yavuze ko yahisemo gukora indirimbo na Bandanah kugira ngo azamure urwego rwe rw’umuziki. Uyu Bandanah si ubwa mbere akoranye indirimbo n’Umunyarwanda kuko afitanye indirimbo na Bruce Melodie.
Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Deska Torres. Ni mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Kashkeed muri Kompakt Records.
Facebook Comments