
Umunyemari akaba nawe muherwe wambere utunze agatubutse muri Afurika Aliko Dangote yongeye gushimangira ko gahunda ye yo kugura ikipe ya Arsenal ayifite mu mwaka utaha wa 2021
Uyu Aliko Dangote azwiho kugira inganda zikomeye harimo sosiyete ye yitwa Dangote Cement ya mbere muri afurika ikora Sime ndetse n’izindi zikora Isukari,Umunyu, Ifarini ni bindi byinshi kugeza ubu uyu muherwe afite umutungo ungana na Miliyali 8.5 z’amadorali
Dangote mu bihe byashize yari yatangaje ko yifuza kugura iyi kipe y’Arsenal muri uyu mwaka wa 2020 ariko kubera imishinga minini yo kubaga Uruganda rwa Dangote Rafinery ruazajya rutunganya ibikomoka kuri Peteroli ruzaba ari urwa Mbere kw’isi mu gutunganya Peteroli na Lisansi ndetse n’ibindi biyikomokaho yabyamuriye mu mwaka utaha wa 2021
Ibi uyu muherwe abitangaje mugihe abafana ba Arsenal bamaze iminsi batishimiye ufite iyi kipe, Stan Kroenke, aho uyu mugabo usanzwe ari nyir’ikipe ya Denver Nuggets na LA Rams, aboneka gake ku kibuga cya Emirates ndetse iyi kipe ikaba ikomeje kwitwara nabi mu musaruro ibona mu marushanwa atandukanye.
Abakunzi b’iyi kipe bakwishimira kubona impinduka ku ufite uruhare runini muri iyi kipe ndetse Dangote ashobora kugira byinshi ahindura muri Arsenal.
Mu kiganiro yagiranye na Bloomberg, Aliko Dangote, yavuze ko yifuza kugura Arsenal ariko kuri ubu hari imishinga ikomeye arimo itatuma ayigura muri uyu mwaka ndetse ngo yiteguye kubikora ubwo izaba irangiye.
Ati “Ni ikipe nifuza kuzagura umunsi umwe, ariko icyo nkomeza kuvuga ni uko ubu dufite imishinga ya miliyari 20$ kandi n’iyo nshyizeho umutima. Ndikugerageza gusoza kubaka sosiyete, nidusoza nko muri 2021 birashoboka.”
“Ntabwo nagura Arsenal uyu munsi, nzayigura nidusoza iyi mishinga yose kuko ndashaka kuzamura ikompanyi ku rundi rwego.’’
Arsenal imaze igihe ititwara neza ndetse kuba iri ku mwanya wa 10 byatumye uwari umutoza wayo Unai Emery yirukanwa, ariko hari icyizere ko yagaruka mu nzira zo gutsinda nyuma yo kwemeza Mikel Arteta nk’umutoza mushya.
Mu 2018 ni bwo Dangote yatanze isezerano ko azagura iyi kipe iri mu zikunzwe n’abatari bake ku Isi.