Umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote arashaka kugura arsenal muri 2021

Umunyemari akaba  nawe muherwe wambere utunze agatubutse muri Afurika  Aliko Dangote  yongeye gushimangira  ko gahunda  ye yo kugura  ikipe  ya Arsenal ayifite  mu mwaka utaha  wa 2021

 Uyu Aliko Dangote  azwiho  kugira  inganda  zikomeye harimo sosiyete ye  yitwa  Dangote  Cement  ya mbere  muri afurika ikora  Sime  ndetse  n’izindi zikora  Isukari,Umunyu, Ifarini ni bindi  byinshi kugeza ubu uyu muherwe afite  umutungo ungana na Miliyali 8.5 z’amadorali

 Dangote   mu bihe  byashize yari yatangaje ko  yifuza  kugura  iyi kipe y’Arsenal muri uyu mwaka wa 2020 ariko kubera imishinga  minini  yo  kubaga  Uruganda  rwa Dangote  Rafinery ruazajya rutunganya ibikomoka  kuri Peteroli ruzaba ari urwa Mbere kw’isi mu gutunganya Peteroli na Lisansi ndetse n’ibindi biyikomokaho yabyamuriye mu mwaka utaha wa 2021

Ibi  uyu muherwe  abitangaje  mugihe abafana  ba Arsenal bamaze iminsi batishimiye ufite iyi kipe, Stan Kroenke, aho uyu mugabo usanzwe ari nyir’ikipe ya Denver Nuggets na LA Rams, aboneka gake ku kibuga cya Emirates ndetse iyi kipe ikaba ikomeje kwitwara nabi mu musaruro ibona mu marushanwa atandukanye.

Abakunzi b’iyi kipe bakwishimira kubona impinduka ku ufite uruhare runini muri iyi kipe ndetse Dangote ashobora kugira byinshi ahindura muri Arsenal.

Mu kiganiro yagiranye na Bloomberg, Aliko Dangote, yavuze ko yifuza kugura Arsenal ariko kuri ubu hari imishinga ikomeye arimo itatuma ayigura muri uyu mwaka ndetse ngo yiteguye kubikora ubwo izaba irangiye.

Ati “Ni ikipe nifuza kuzagura umunsi umwe, ariko icyo nkomeza kuvuga ni uko ubu dufite imishinga ya miliyari 20$ kandi n’iyo nshyizeho umutima. Ndikugerageza gusoza kubaka sosiyete, nidusoza nko muri 2021 birashoboka.”

“Ntabwo nagura Arsenal uyu munsi, nzayigura nidusoza iyi mishinga yose kuko ndashaka kuzamura ikompanyi ku rundi rwego.’’

Arsenal imaze igihe ititwara neza ndetse kuba iri ku mwanya wa 10 byatumye uwari umutoza wayo Unai Emery yirukanwa, ariko hari icyizere ko yagaruka mu nzira zo gutsinda nyuma yo kwemeza Mikel Arteta nk’umutoza mushya.

Mu 2018 ni bwo Dangote yatanze isezerano ko azagura iyi kipe iri mu zikunzwe n’abatari bake ku Isi.

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *