
Urukundo burya benshi bavuga ko Atari imyaka kandi Atari ibintu , umusanza w’umuherwe w’umufaransa witwa Jean Pierre ukorera ibikorwa bye mu gihugu cya cote d’Ivoire yakunze umwna muto w’umukobwa wakamubereye umwuzukuru.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru echobuzz221 aba bombi ntibigeze batinda mu nzira ahubwo urukundo rwabo rwahise ruhama kugeza ubu uyu mwana w’umukobwa akaba abana n’uyu musaza mu nzu nziza mu mugi wa Abidjan umurwa mukuru wa Cote d’Ivoire .
Umubyeyi wa Dora nawe ufite imyaka 40 ukiri muto cyane ku buryo nawe yaba umuhungu w’umukwe we yatangaje ko nta kibazo afite cyo kubona umukobwa we abana n’umugab o w’amahitamo ye.
Ubusanzwe uyu Jean Pierre yari yarashakanye na Bérénice bafitanye abana bane kugeza ubu uyu mugabo yahise yaka Gatanya kugira ngo abone uko arongora uwo mwana ukiri muto ,we yagize ati “ kuva ku munsi wa mbere nkibona Dora nahise numva ko ariwe nari ntegereje kugira tumarane iminsi yanyuma y’ubuzima bwanjye hano kw’isi .

Yakomeje agira ati “ aracyari muto ,afite ingufu, ubwenge ndetse azi no guteka mu gihe nanjye nkunda indyo z’abanyafrika ,arankunda nanjye ndamukunda nyuma yibyo twirirwa mu rugo rwacu igihe cyose twibereye mw’iraha ry’abakundana .
Nyuma yuko iyo nkuru isakaye mu binyamakuru umuryango umwe uharanira uburengazira bw’abana watangaje ko ugiye kugeza Jean Pierre mu butabera , kuko akoresha mafaranga ye menshi ashuka abana b’abakobwa bakiri bato kugira ngo aryamane nabo ibi bikaba ari uguhohotera abana batoya .
Ku ruhande rwa mama wa Dora we nyuma yo kwakira akayabao k’amafaranga yahawe n’umukwe we Jean Pierre yavuze ko yaje ari umugisha ku muryango wabo aho ashimangira ko mbere batabashaga kurya gatatu ku munsi ariko ubu kuva umukobwa wabo yamneyana nabo barya ibyo bashatse .
Yakomeje agira jean Pierre yatubwakiye inzu nziza yatuguriye imodoka nziza anaha akazi umugabo wanjye ni kuki se ntamuhaho umukobwa wanjye Umugeni.
Umugore wa Jean Pierre Bérénice we ku ruhande rwe yatangaje ko ntagatanya azaha umugabo akanahamya ko umugabo we yarozwe akaba atazemera gutanga ibyo yubatse mu myaka 45 ishize kugira ngo arongore ako kana gato ka kanyafurika .
Biramutse bikunze ko Jean Pierre arongora Dora w’imyaka 16 yaba yinjiye mu bana bakiri bato batunze miliyoni z’amadorali muri afurika .
5,049 total views, 1 views today