
Mike Karangwa wamamaye mu itangazamakuru ry’imyidagaduro mu Rwanda agiye kurushinga n’umukobwa witwa Isimbi ‘Mimi’ Roselyne bakundanye kuva mu bukumi, ndetse yamaze gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi yitegura kurushinga, bizwi nka ’Bridal shower’.
Ubukwe bwabo buzaba 23 Gashyantare 2019. Hazaba ibirori byo gusezerana imbere y’Imana muri Eglise Vivante ku Kimihurura n’ibirori byo kwishimana n’inshuti n’abavandimwe bizabera muri Camp Kigali (Akagera Hall).
Isimbi Mimi Roselyne ugiye kurushinga na Mike Karangwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.
Urukundo rwa Mike Karangwa na Isimbi ntirwigeze rwumvikana cyane mu itangazamakuru kuko rwamenyakanye mu ntangiro za Mutarama ubwo impapuro z’ubutumire zajyaga hanze.
Mike Karangwa aherutse gutangaza ko uyu mukobwa bamenyanye kuva mu buto ndetse akaba yujuje indangagaciro zirimo kuba akunda gusenga ndetse anubaha unacisha make.
Karangwa yubatse izina mu buryo bukomeye mu itangazamakuru mu Rwanda, yakorewe ibitangazamakuru birimo Radio Salus, Isango Star na Tv10.
Yanabaye umukemurampaka igihe kinini muri Miss Rwanda ndetse mu bihe bye bya mbere mu itangazamakuru yakanyujijeho nk’umuhanzi. Benshi bamwibukira kuri Radio Salus mu biganiro nka Salus Relax na ‘Sunday Night’ gica ku Isango Star yubakiyemo izina ndetse na Ten Tonight yakoraga kuri Tv10.
Ubu ubuzima bwe mu itangazamakuru yabwerekeje ku kiganiro anyuza ku rubuga rwa Youtube yise Showbizz Today, aganiramo n’ibyamamare ndetse akanatangaza amakuru atandukanye mu myidagaduro anyura abakunze be.
Kuri ubu Mike Karangwa ashinzwe n’itumanaho mu Kaminuza y’u Rwanda.