
Malia Obama umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa leta zunze ubumwe z’amerika Barack obama yongeye gufotorwa atumura agatabi mu muhanda ari kumwe n’umuhungu w’umwongereza bakundana witwa Rory Farquharson .
Mu gihe muri iyi minsi abantu benshi bo muri Amerika nahandi kw’isi bari mu biruhuko uyu mukobwa nawe yerekeje mu gihugu cy’ubwongereza aho yari yagiye kureba uyu mukunzi kugira ngo bishimane muri ibi bihe by’ibiruhuko akaba ri naho baje kugaragara mu mihanda imwe n’imwe y’umurwa mukuru Londres bari mu byishimo byinshi cyane ari nako basoma ku gatabi.
ubusanzwe urukundo rwaba bombi rwatangiye mu mwaka ushize ubwo bari bahuriye muri kaminuza izwi cyane ya havard maze batangira gukundan ari nabwo bwa mbere bagaragaye mu ruhame bari gusomana ndetse bananywa agatabi.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo uyu mukobwa Malia na Rory bongeye kugaragara bari kunywera itabi mu nzu abantu bategeramo munsi y’ubutaka basomana ndetse banatumura agatabi kenshi ,kandi byakomeje kuvugwa ko uyu mukobwa yaba asigaye akoresha ibiyobyabwenge bikomeye .
Abantu benshi bakomeje kwibaza niba koko ibi bintu iyi mfura ya Barack Obama yitwa Malia ariwo muco yaba yarahawe n’ababyeyi nk’abahoze ari abayobozi bakomeye kuri iyi isi.
464 total views, 2 views today