Umukobwa wavuzweho kubana nabi nabagenzi be Niwe wahawe ikamba rya Miss Congeniality (Amafoto)

Tuyishimire Cyiza Vanessa (No. 6), Ricca Michaella Kabahenda (No.9), Muyango Claudine (No.1) nibo begukanye amakamba atatu ya mbere yajyaga atangwa ku munsi wa nyuma umenyekaniraho Miss Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu musangiro wa ba nyampinga wabereye i Nyamata mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019. Banasinye imihigo bazagenderaho.

Tuyishimire Cyiza Vanessa yambitswe ikamba rya Miss Congeniality (uwabaniye abandi neza kurusha abandi) mu gihe uyu mukobwa ari umwe mubatoranyijwe na bagenzi be ngo atahe byaje gutungurana basanze ngo ariwe wababaniye neza ibintu abanyarwanda batari kuvugaho rumwe .

Ricca Michaella Kabahenda (No.9) yabaye Miss Heritage (Nyampinga w’Umuco n’Umurage) naho Muyango Claudine yabaye Miss Photogenic (Nyampinga uberwa n’amafoto).

Muri uyu muhango abakobwa bose baje bambaye imyambaro ya Made In Rwanda nk’umwihariko bahisemo ko uzaranga iki gikorwa.

Abambitswe amakamba muri iri joro ntibikuraho ko bashobora kuzambikwa andi ateganyijwe gutangwa ku munsi wa nyuma arimo irya Miss Popularity na Miss Rwanda nyirizina.

Iki gikorwa cyahuje abakobwa bose bagiye mu mwiherero barimo n’abasezerewe, ndetse habonetsemo babiri babashije kwegukana amakamba muri atatu yatanzwe.

Abakobwa 15 basigaye mu irushanwa ni bo bazahurira mu birori bikomeye byo gutora Nyampinga w’u Rwanda bizaba ku wa 26 Mutarama 2019 habe Grand Finale muri Intare Conference Arena i Rusororo.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

425 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.