
Umukobwa wemeza ko yabyaranye na Bruce Melodie ndetse n’umwana babyaranye kuri ubu akaba amaze kuba mukuru uyu mukobwa akaba yagaragaye mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi Nyarwanda ndetse akaba anemeza ko abona Bruce Melodie ashaka kuzigira nka Diamond wo mu Rwanda

Uyu mukobwa witwa Fiona akaba yemeza ko afitanye umwana na Bruce Melodie akaba yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Jojo y’umuhanzi Nyarwanda witwa K-Fab uyu mukobwa akaba yemeza ko kubera ukuntu Bruce Melodie agenda abyara hanze cyane abona ashaka kuzigira nka Diamond wo mu Rwanda

Uyu muhanzi K-Fab akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo Jojo nyuma y’indirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze zirimo Ntuze,ME WANNA DANCE arikumwe n’umuhanzi wo muri Uganda ndetse n’ibyangombwa aherutse gushyirira hanze amashusho uyu muhanzi akaba yemeza ko amashusho y’indirimbo Jojo yashyize hanze ahamya adashidikanya ko iyi ndirimbo izashimisha abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Nkuko K-Fab yabitangarije Kigalihit akaba yadutangarije ko muri uyu mwaka afite ibikorwa byinshi bitandukanye ateganya gushyira hanze aho yagize ati “Ushinzwe kundeberera inyungu muri muzika yanjye ariwe Prince ndabizi dufite ibikorwa byinshi turi gutegurira abakunzi banjye uyu mwaka nuwo gukora cyane nta mpamvu yo kwicara ndabizi abakunzi banjye bazishima kuko nyuma y’amashusho y’indirimbo Jojo nashyize hanze hari n’izindi ndirimbo zamaze kurangira nteganya gushyira hanze icyo nabwira abakunzi banjye bashonje bahishiwe”.

Iyi ndirimbo Jojo umuhanzi K-Fab yashyize hanze mu bury0o bw’amajwi ikaba yarakozwe na Element umwe mu bantu bamaze kwandika amateka akomeye mu Rwanda mu gutunganya indirimbo naho amashusho yayo akaba yarakozwe na Mupa umwe mu bagiye batunganya amashusho atandukanye y’abahanzi Nyarwanda.




Kanda hano wirebere amashusho y’indirimbo Jojo umukobwa wabyaranye na Bruce Melodie agaragaramo
2,683 total views, 1 views today