
Umukunzi ’wUmuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch yihanangirije abamunenga kuba afite amabere yamaze kugwa, banamugereranya na Zari Hassan.
Amabere ya Tanasha yagaragaye ku karubanda mu birori byari byabereye kuri hoteli ya Hyatt Regency mu Mujyi wa Dar Es- Salaam ubwo yari kumwe na Diamond.

Bifashishije instagram, bamwe mu bakurikirana (following) uyu mukobwa bavuze ko mu by’ukuri atari yambaye bikwiriye kuko ngo yerekanaga amabere ye yamaze kugwa.
Umwe muri aba witwa Igba ka Igba yagize ati “ Kuki amabere yamaze kugwa? Reba Zari wacu mwiza nyuma ya batanu [avuga abana Zari amaze kubyara], we aye [amabere] aracyahagaze.”
Tanasha Donna ntiyatanzwe, yasubije uyu mukobwa ko n’ubwo babona ko amabere ye yamaze kugwa, atuma Diamond asara.
Ati “ Mu by’ukuri ubu? Na we tekereza. Izi mpanga [amabere] zituma asara. Iyo uza kubimenya.”

Diamond na Tanasha bakomeje umunyenga w’urukundo. Mu minsi ishize, uyu mukobwa yerekanwe mu muryango ari nako aba bombi bitegura ubukwe muri Gashyantare 2019.
552 total views, 1 views today