Umunya-Tuniziya ‘Irad Zaafouri’ niwe ushobora gusimbura Masudi muri Rayon sports

Umutoza Masudi Djuma ashobora guhagarikwa ku mirimo yo gutoza ikipe ya Rayon Sport nyuma yo kutitwara neza mu mikino iheruka aho ashobora gusimburwa n’umutoza Irad Zaafouri wahoze mu ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan.

Iki cyemezo gifashwe nyuma yaho uyu umutoza atsindiwe imikino ibiri yagombaga gutsinda kugira ngo agarurirwe icyizere nyuma yo gutsindwa n’abakeba – APR fC na Kiyovu Sport ikipe zidakunzwe n’abafana ba Rayon Sport .

Nyuma yo gutsindwa iyo mikino yombi byazamuye umujinya w’abafana ba Rayons Sport kugeza ubwo batoboye amapine y’imodoka y’Umutoza Masudi Djuma ubwo banganyaga na Espoir Fc I Rusizi .

Kuri uyu wa mbere tariki ya 06 Ukuboza 2021, ubuyobozi bwa Rayons Sport burangajwe imbere na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidéle ndetse na bamwe mu bakinnyi bakoze inama y’igitaraganya bafatiramo icyemezo cy’uko agomba guhita ahagarikwa mu gihe amasezerano ye yari asigaje igihe kigera ku mwaka agahabwa ibisabwa ariko agahita asimburwa byihuse.

Nyuma y’iyo nama yafatiwemo umwanzuro wo kwirukana Masudi Djuma umwe mu bantu ba hafi bo muri Rayons Sports utashatse ko amazina ye atangazwa yatangaje ko Ubuyobozi bwa Rayons Sports buri mu biganiro n’umutoza Irad Zaafouri ukomoka mu gihugu cya Tunisia watoje amakipe akomeye harimo na Al Hilal yo muri Sudani.


Umutoza Masudi Djuma ashinjwa gutanga umusaruro muke mu ikipe


Irad Zaafouri uhabwa amahirwe yo gusimbura Masudi

Facebook Comments
Share Button

auto ads

Recommended For You

About the Author: Nsanzabera Jean Paul

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *