Umunyabigwi muri Zouk Slaï yasesekaye i Kigali aho aje kwitabira Kigali Jazz Junction

Umunyabigwi mu njyana ya Zouk Patrice Sylvestre wamenyekanye nka Slai yageze i Kigali aho aje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction aho azaba ari kumwe na Lilian Mbabazi wo muri Uganda

Uyu muhanzi w’icyamamare cyane mu Bufaransa yageze i Kigali saa cyenda z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022. Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yijeje Abanyarwanda igitaramo cyiza kandi kizanogera buri umwe uzakitabira.

Slai yatangarije itangazamakuru ko buri wese uzitabira igitaramo cye azataha ashize ipfa umuziki w’umwimerere by’umwihariko injyana ya Zouk.

SLAÏ Yatangiye kwigaragaza mu ruhando rw’abanyamuziki guhera mu 1999 kugeza n’ubu. Yakoze indirimbo nka Flamme, La dernière danse (ne rentre pas chez toi ce soir), “Ce soir”,Je t’emmène au loin n’izindi nyinshi.

Slaï watumiwe mu Rwanda yavukiye mu Bufaransa, kuya 10 Gashyantare 1973. Ni umufaransa w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo wakuriye mu birwa bya Guadeloupe. Yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto, mu 1998 ashyira hanze indirimbo yise “Flamme’ yatumye amenyekanya mu bice bya Caribbean.

Mu 1998 ni nabwo kandi yashyize hanze alubumu y’indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Mu 2000 yahawe ibihembo bibiri bikomeye mu muziki byatanzwe na Tropical Music Awards; birimo igihembo cy’indirimbo yacurujwe cyane ‘Best Selling Song’ acyesha indirimbo ye ‘Flamme’, yanahawe kandi iki gihembo cyiswe ‘Revelation of the Year’.

Mu gihe amaze mu muziki yakoze alubumu nka ‘Fresh’ yasohoye mu 1998, ‘Slai’ yasohoye muri 2002, ‘Florilege’ yasohotse muri 2004, ‘Caraibes’ yasohotse muri 2008 ndetse na ‘Escale’ yasohoye muri 2001. Yanyuze mu nzu zireberera inyungu z’abahanzi zirimo Sony Music, Play On ndetse na Warner Music France.

Slaï yaherukaga mu Rwanda muri Gashyantare 2019 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction aha benshi batashye bagifite ipfa ryo kumva umuziki w’uyu mugabo, kimwe mu bimugaruye kikaba kumara ipfa abakunzi ba muzika batarishize ubwo aheruka mu Rwanda ndetse no gutaramira abataragize amahirwe yo kwitabira iki gitaramo yakoze nyamara bakunda umuziki we.

231 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.