
(Umunyabugeni Kwitonda Olivier ni umunyabugeni w’umunyarwanda watangiye aka kazi mu mwaka wa 2010 nyuma yo gusoza amasomo ye aho yize ibijyanye n’indimi n’ubuvanganzo ariko akaba ataribyo yakomeje kuko yaje kwisangamo impano yo gushushanya akoresheje irangi akiri umwana muto.Kuri ubu uyu musore yateguye imurikabikorwa ry ‘ibihangano bye hano mu mugi wa Kigali .
Uyu musore iyo muhuye ubona ko akiri muto ariko we ahamya ko kugeza ubu yishimira aho Impano ye yo gushushanya iri kugenda itera imbere kuko ikomeje kumuteza imbere .
Ubwo kigalihit yamusurag aho ari kumurikira ibihangano bye uyu musore yadutangarije byinshi ku buzima bwe n’umunyamwuga ,
Yagize ati “ Nyuma yo gusoza amasomo yanjye natangiye gushushanya meze nkuwikinira ariko aza gusanga ako kazi ari akazi urubyiruko nyarwanda rushobora kubyaza Umusaruro kuko kugeza ubu mu buzima busanzwe nditunze kandi mbasha no gukemura ibibazo byinshi ari mu muryango wanjye ndetse no mu nshuti duhuje akazi.
Tumubajije Impamvu yateguye iri murikabikorwa ry’ibihangano bye yadusubije ko yifuje kugira ngo amenyekanishe bimwe mu bigize umuco wa Kinyarwanda aho ashushanya ibintu byinshi biganisha ku muco nyarwanda kandi akaba abona ko ari ibintu buri wese ufite impano yo gushushanya yabyaza umusaruro .
Ikindi yatubiwye nuko iri murikabikorwa rye Atari irya mbere akoze gusa yatubwiye ko uyu mwaka yihaye intego ifite insanganyamatsiko igira iti: “Beauty and Strength in Pain” ugenekereje mu Kinyarwanda yashatse kwerekana ko imbaraga n’ubwiza mu gihe cy’akababaro bikora .
Yakomeje atubwira ko yashatse kwerekana ko u Rwanda n’abanyarwanda hari imbaraga n’icyizere bakoresheje nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu ishize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ibaye .
Mu gusoza twamubajije Imbogamizi amaze guhura nazo nyuma y’imyaka icyenda atangiye ako kazi ndetse nuko abona ubugeni mu Rwanda buhagaze yatubwiye ko kugeza ubu imbogamizi ku bihangano byabo aruko abanyarwanda batitabira kugura ibikorerwa mu Rwanda cyane cyane ibihangano bikozwe mw’irangi kuko abenshi iteka bavuga ko ari ibyagenewe abatazi umuco w’abanyafurika kandi ko biba birenze ubushobozi bwabo .
Ku rundi ruhande we yishimira ko ubugeni mu Rwanda bugenda butera imbere kuko abanyabugeni bamaze kuba benshi kandi ibikorwa byabo bikaba bigenda bimenyekana biciye mu mu mamurikagurisha atandukanye abera Mu Rwanda.

Tubibutse yuko iri murikabikorwa rya Kwitonda Olivie yise “Beauty and strength in pain “ riri kubera mu mugi wa Kigali Mu Kiyovu ahazwi nka Urban by City Blue aho ritangira kw’isaha ya Saa kumi n’ebyiri kugeza I saa Tanu z’Ijoro kwinjira bikaba kwinjira ari Ubuntu buri wese ukunda ubugeni kaba yemerewe kuza akihera ijisho ndetse akaba yanagura Igihangano cyamunyuze kugeza kw’Itariki ya 29 Mata 2019.