

Imihango yo gusaba no gukwa yabaye kuva Saa tatu za mu gitondo kugeza Saa Sita z’amanywa. Iyi mihango yabereye muri Hope Garden Kicukiro. Nyuma yaho Ntirenganya Gentil Gedeon n’umukunzi we bahise berekeza kuri ADEPR Kacyiru mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana. Nyuma yaho abatumiwe bose baraza kwakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.Twabibutsa ko tariki 6 Nzeli 2018 ari bwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko kubana akaramata mu muhango wabereye ku murenge wa Nyakabanda.
Gentil Gedeon hamwe n’umukunzi we
Gentil Gedeon Ntirenganya ni umwe mu banyamakuru bazwi cyane hano mu Rwanda mu gisata cy’imyidagaduro dore ko yakoreye ama radiyo menshi akomeye hano mu gihugu. Yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo: Radio Salus, Radio10 na KT Radio ari na yo ari gukorera ubu. Kuri ubu uyu munyamakuru yamaze kuva mu cyiciro cy’abaseribateri aho agiye kubana akaramata n’umukunzi we Maniraho Irakoze Ritha.
REBA AMAFOTO MU MUHANGO WO GUSABA NO GUKWA
Gentil Gedeon hamwe n’abasore bamwambariye
Gentil Gedeon yambika impeta umukunzi we
Epa Ndungutse yatashye ubu bukwe
Claude Kabengera nawe yatashye uubu bukwe