Umunyamakurukazi Ariane Uwamahoro yarushinze [AMAFOTO]

Umunyamakuru w’imikino mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA),Ariane Uwamahoro, yashyingiranwe na Bananeza Raymond bari baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Ibirori byo gusezerana imbere y’Imana byabereye Centre Christus i Remera, aho byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye muri ’Aheza Garden’ mu gitondo cyo ku wa 11 Kamena 2022.

Uwamahoro asezeranye imbere y’Imana nyuma y’amezi abiri asezeranye imbere y’amategeko n’umugabo we mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda ku wa 2 Mata 2022.

Uwamahoro ni umunyamakuru w’imikino umaze igihe akorera RBA mu mikino.

Uyu yatangiye itangazamakuru mu 2009 akora kuri Radio Maria. Mu 2010 nibwo yatangiye kwibanda ku makuru y’imikino. Yakoreye Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda, ubu akaba akora Ikiganiro ’Max Sports’ akorana na Mugaragu David.

Bananeza Raymond bagiye kubana na we asanzwe azwi mu bikorwa byerekeye imikino cyane ko yanize siporo akaba yaranatoje abana mu mukino wa Basketball.

Uyu mugabo usanzwe ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora Irerero rya Paris Saint Germain ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntiyagira ayo mahirwe.

687 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published.