
Umunyamideli wari warabigize umwuga Alexia Uwera Mupende yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, birakekwa ko yishwe n’umukozi wamufashaga akazi.
Alexia Mupende wubatse izina mu buryo bukomeye mu Rwanda mu by’imideli mu myaka itandatu ishize, yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Mutarama 2019.
Inshuti za hafi za Alexia Mupende zahamirije ikinyamakuru Isimbi.rw ko uyu mukobwa yishwe n’umusore wamukoreraga nyuma yo kumufata ku ngufu afatanyije n’undi musore mugenzi we.
Umunyamideli Uwimana Ariane wanabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2016, yatangarije kigalihit ati “Iby’urupfu rwe tubimenye mu kanya gashize, ni umukozi we wamwishe […] Shari yari afite n’ubukwe mu kwezi gutaha.”
Alexia Mupende ngo yiteguraga gukora ubukwe ku itariki ya 16 Gashyantare 2019.
Yiciwe mu rugo i Kanombe, uyu mukozi ngo yamuteye icyuma mu ijosi. Umurambo wajyanwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe mu gihe ukekwaho kumwica yahise atoroka.
Uyu mukozi wa Mupende Alexia bikekwa ko ari we wishe nyirabuja yitwa Niyireba Antoine, yavutse mu 1996 akaba akomoka mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’igihugu.

Alexia Uwera Mupende, yatangiye kumenyekana mu by’imideli mu mwaka wa 2012 ubwo yatsindaga irushanwa rya Rwanda Premier Model Competition.
Yagiye yitabira ibikorwa by’imideli bikomeye ku Isi nka Dubai Runway Season II. Yakoranye n’abahanzi b’imideli bakomeye barimo Modupe Omonze, Shaleen Cheah, Helen Couture, Si Fashion Galerie na Khalid Al Ayoub.