
Mu gihe hasigaye amasaha make abakobwa bahatana mw’irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2019 bagakurwamo abazajya mu mwiherero .Umukobwa umaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu Rwanda Mwiseneza Josiane akomeje kugenda abona amasezerano akomeye y’impano azabona naramuka yegukanye ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda .
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Mutarama 2019 umunyamideli Mimi Mirage umaze kumenyekana cyane hano ndetse no mu ku mugabane w’uburayi yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Kigalihit amutangariza bimwe mubyo atekereza kw’irushanwa rya Nyampinga w’U Rwanda 2019.
Mimi Mirage yagize ati : sinigeze nkurikiranira hafi uko irushanwa ryatangiye kubera ndi ku mugabane w’uburayi aho ndi kwitegura kuza mu Rwanda ariko hari umukobwa nakunze cyane kubera ukuntu yitwaye mu minsi ya mbere no kubera ukuntu yihaye akanyabugabo akaza guhanga n’abakobwa benshi bita ko bamurusha ubwiza benshi bo mu miryango ifite amafaranga ariko bikanga akarusha benshi kuri ubu nubwo ntahari ni umwe mu bakobwa nshigikiye cyane nifuza ko yazahagararira u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga .

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumumenya ayagiye ku mbuga nkoranyambaga akareba neza uwo Mwiseneza Josiane maze agasanga ari umukobwa wujuje ibyo nyampinga w’U Rwanda asabwa aribyo ,Umuco, Ubwenge ndetse n’ubwiza nubwo we iyo asomye abona benshi bavuga ko ntabwiza afite niho yahereye abaza abanyarwanda ubwiza icyo aricyo ? yagize ati nubu sindibaza impamvu bavuga ko ataryegukana kuko hari benshi bari munsi ye b’ibyamamare mu mideri gusa we abona ababivuga bagifite imyumvire yo hasi akaba ariyo mpamvu yiyemeje kuzamugenera Impano y’imodoka naramuka yegukanye ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda 2019.

Tumubajije niba aramutse adatwaye iri rushanwa yayimuha nkuko yabyemeye yadusubije ko yakomeza akamufasha mubyo azakenera mu mishanga ye .