
Umunyamuziki Oliver Mtukudzi wo mu gihugu cya Zimbabwe utegerejwe muri Kigali Jazz Junction kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 ,muri iki gitondo yagiranyebikiganiro n’itangazamakuru aho yijeje abanyarwanda kuzabataramira bigashyira kera aho azaba afatanyije na Bruce Melodie.
Uyu mugabo fite ubunararibonye mu musiki wa jazz ubwo yasubizaga ibisubizo by’abanyamakuru byagaragaye ko ari umuhanga mu kuganira cyane bitewe nuko yasubizaga ibibazo yabazwaga na banyamakuru benshi bagiye bagaruka ku buzima bwe bwa muzika .
mu bisubizo byinshi yagiye asubiza yagarutse ku muzika nyafrika avuga ko umuhanzi adashobora gusa nundi uko byagenda kose ,abajijwe ku bijyanye n’umuryango we yavuz ko afite abana batandatu harimo umuhungu we witabye Imana wari yaramukurikije ariko kuri ubu akaba yumva abana be bakuze ubu bagomba gukora ibyo bifuza kuzababyo kuko ariio isi geze .
Abajijwe ikintu ahishiye abanyarwanda Dr Oliver Mtukudzi yavuze ko abahishiye byinshi cyane anaherako abasaba kuzaza bambaye inkweto zo kubyinana kuko abahishiye byinshi atifuza kuzabababona bicaye kuko iteka we aba yifuza kubona abantu bishimye.
Ni umunyamuziki akaba n’umwanditsi w’indirimbo ubimazemo igihe wihebeye injyana ya ‘Afro Jazz’. Yabonye izuba ku wa 22 Nzeri, 1952, aherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 66 . Yavukiye mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
Aba banyempano bombi ndetse na Neptunez Band bagiye guhurira mu gitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kizaba kuwa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018. Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel, imiryango izaba ifunguye guhera saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba (6h:30’), gutangira ni saa mbili (8h:00) z’ijoro.
Mu myanya isanzwe (Ordinary) kwinjira ni ibihumbi icumi (10,000 Rwf), mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Rwf), ameza y’abantu umunani (VIP Table) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000Rwf).
NSANZABERA Jean Paul
www..kigalihit.rw