
Umunyarwandakazi Ingabire Magaly uba muri Leta Zunze Ubumwe za America yamaze gufata amashusho y’indirimbo ‘The One’ yakoranye n’icyamamare Ice Prince gikomoka muri Nigeria. Yashyize hanze amafoto kugira ngo asogongeze abafite amatsiko kuri ariya mashusho.

Magaly na Ice Prince!! N’ibi bizagaragara muri Video yabo
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yasohotse mu kwezi gushize. Abayikunze bahise banyoterwa no kuzabona amashusho yayo.
Mu kiganiro yari yagiranye n’Umuseke, Magaly yavuze ko byamugoye kugira ngo abashe gukorana indirimbo n’icyamamare Ice Prince kuko ari umuhanzi ukomeye muri Africa.
Ngo byanyuze mu nzira nyinshi bahuzwa n’inshuti ariko birangira indirimbo ikozwe.
Icyo gihe kandi yavugaga ko indirimbo yabo izakorerwa n’amashusho ariko yari ataramenya igihe bizakorerwa kuko ngo byasabaga ko Ice Prince azamusanga muri America kugira ngo bafate amashusho.
Byabaye…Ubu n’amashusho y’ iyo ndirimbo yamaze gufatwa ngo igisigaye ni ukuyasohora.
Aganira n’Umuseke, Magaly yavuze ko amashusho y’indirimbo ‘The One’ bayafashe muri uku kwezi kwa Kanama bayafatira mu mugi wa Dallas ari na ho atuye.
Ati “Ice Prince yaje USA mu gitaramo duhita dupanga gukora kugira ngo bitazamugarura inaha.”
Ararikira abakunze kuzabona Video irimo ubuhanga kandi yo ku rwego rwo hejuru kuko igaragaramo n’ibintu batamenyereye ku bahanzi Nyarwanda.
Amashusho y’iyo ndirimbo ya Ingabire Magaly na Ice Prince ngo arateganya kuzayasohora mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Nzeri.

Ngo ibirimo ntabwo abanyarwanda babimenyereye

Ni indirimbo y’urukundo umwe aba aririmbira mugenzi we

Bakoreshejemo imodoka y’akataraboneka

Ice Prince ati ‘Girl you make me sweet’

Indirimbo iri gukorwa na Patrick Elis usanzwe akorera muri Konvict Music ya Akon
437 total views, 3 views today